Kigali

Korari Rangurura yavuze ku gaseke gapfundikiye ihishiye abakunzi bayo n'ibihe byiza itazibagirwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/07/2024 18:22
1


Korari Rangurura ya ADEPR Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yagarutse ku gaseke gapfundikiye ihishiye abakunzi bayo yaba mu bihe bya vuba ndetse no mu myaka itanu iri imbere.



Korali Rangurura yakunzwe mu ndirimbo "Sintinya", "Negamiye umugabo", "Mana yanjye", "Uwiteka umwungeri", "Uwiteka ari mu ruhande rwacu", n’izindi. Ni imwe mu makorari afite ibigwi by’indashyikirwa, ikaba yarubatse amateka meza mu muziki wo kuramya Imana.

Korari Rangurura ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Biryogo, mu Mujyi wa Kigali. Yavutse mu wa 1987, ariko icyo gihe yitwaga Korari y’Icyumba. Yatangijwe n’abana bo muri uwo muryango, aho ikicyumba cyari kiri, kwa nyakwigendera Gasirabo Claveri.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Perezida wa Rangurura Choir, Nsengiyumva Dennis yavuze ibihe byiza yibuka byabayeho mu mateka ya Korali Rangurura, ahera ku munsi basohoraga album ya mbere. Uwo munsi wababereye uw’umunezero

Avuga ko basengeye umurwayi waje gusengana na bo ahetswe kuko atashoboraga kwigenza, ariko nyuma yo gusengerwa agataha yigenza. Ati: “Ikindi gihe ni igihe twagiraga urugendo rw’i Butare – Kabeza, bakazana umurwayi bamuhetse tukamusengera agataha yigenza.”

Abaririmbyi ba Rangurura bahise batangira ibikorwa byo kuhubaka urusengero rwiza. Agira ati: “Aho twahatangije iyubakwa ry’urusengero. Hari mu kibanza, ubu hari urusengero rwiza. Hayoborwaga na Pastor Rudasingwa Claude, ubu ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR.”

Arakomeza ati: “Ikindi gihe ni ivugabutumwa twagize muri Paruwase ya Kayonza, ku Mudugudu wa Rwimishinya, aho twagiye tugasanga bafite ikibazo cy’ibyuma, tukagira ibihe byiza kugeza aho twatanze gitari zacu tugafasha iyo korari, tugataha tukagura izindi.”

Koral Rangurura yubakiye ku nkingi eshatu ari zo ‘Ivugabutumwa, Gusenga no kubaka imibanire myiza (sociale). Muri uyu mwaka, iyi Korali izashyira hanze indirimbo nshya, bityo abakunzi bayo "mwitege indirimbo nshya tuzabagezaho mu gihe cya vuba.”

Si ugusohora indirimbo gusa, kuko biteguye no kujya mu biterane hirya no hino batumiwemo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ni korari ifite intego zikomeye z’ahazaza, kuko mu myaka 5 iri imbere iteganya kuzaba ifite iterambere rihambaye.

Nsengiyumva Dennis ati: “Rangurura ndayibona mu iterambere rihambaye mu miririmbire, mu kwiteza imbere mu mibereho isanzwe y’abaririmbyi, no kugira ibikorwa bifatika biyifasha mu ivugabutumwa. Ubutumwa twaha abaririmbyi, ni ugukomeza gukomera ku muhamagaro wabo, bakamamaza ubutumwa bwiza bahamagariwe kugeza igihe Yesu Azazira.”

Korali Rangurura yateguje indirimbo nshya inavuga imishinga ifite mu myaka 5 iri imbere

REBA INDIRIMBO "REKA MBABWIRE" YA KORALI RANGURURA

REBA INDIRIMBO "URI UWA MBERE" YA KORALI RANGURURA


REBA INDIRIMBO "NDAVUGA KUGIRA NEZA" YA RANGURURA CHOIR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cécile.5 months ago
    ingororano zirahari rwose.Turabakunda choir yacu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND